Menya iby'Imperekeza y'Umukozi Wasezerewe ku Kazi (Terminal Benefits)
Tugiye kurebera hamwe ibijyanye n’imperekeza ihabwa umukozi mugihe akazi ke gahagaze, yaba ari umukozi wa leta ugengwa na sitati (susitati) cyangwa se ukorera ikigo kigenga (company) ugengwa na n’itegeko ry’umurimo.
Abakozi bakorera ibigo byigenga bagengwa n'itegeko ry'umurimo bakorera ku masezerano
Itegeko ry’umurimo mu Rwanda rivuga ko abantu bakorera ibigo byigenga bashobora guhabwa imperekeza bari mu byiciro 3.
- Icyiciro cya mbere kireba uwasezerewe ku kazi kubera impamvu z’ubukungu.
- Icyiciro cya kabiri kireba uwasezerewe kubera impamvu za tekiniki.
- Icyiciro cya gatatu kireba umukozi wasezerewe kubera impamvu z’uburwayi.
Ibi rero bivuzeko umuntu wasezerewe ku kazi kuko amasezerano y’akazi yari afite yarangiye atemerewe kubona imperekeza.
Waba Ufite Ikibazo Kigendanye n'Umurimo? UZUZA FORM MUNSI Tugufashe.
abarenga 700 bamaze gufashwa
Umukozi wasezerewe ku kazi kubera impamvu z’ubukungu
Hari igihe umukoresha afata icyemezo cyo kugabanya abakozi be, bitewe ahanini n’uko ikigo cyangwa business ye ifite ikibazo cy’ubukungu kuko nta mafaranga ari kwinjira.
Itegeko riteganya ko umukoresha nyir’ikigo gifite ibibazo by’ubukungu ashobora gushyira umukozi muri shomaje tekinike, iyi chômage technique ntigomba kurenza iminsi 90 mu gihe cy’umwaka umwe.
Iyo rero company ikomeje kugira ibibazo by’amikoro, ya minsi 90 ikarenga, umukozi afatwa nk’uwasezerewe. Icyo gihe aba yemerewe guhabwa imperekeza.
Gusezerwa ku kazi kubera impamvu za tekinike
Iyindi mpamvu yatuma umukozi ahabwa imperekeza, ni mu gihe bibaye ngombwa ko umukozi ahagarikwa ku kazi yari asanzwe akora kubera impamvu za tekinike.
Soma n’iyi : Uko Wabuza Uwo Muburana Kwikuraho Imitungo ye.
Aha twavuga nk’igihe mu ruganda hari imashini zapfuye zigomba gukorwa, kandi bikaba bizatwara igihe kirekire bityo abakozi bakoraga kuri izo mashini bakaba bahagaze, cyangwa se habonetse ikoranabuhanga rishobora gukora ako kazi bityo umukoresha agasanga ari ryo rimuhendukiye.
Imperekeza ihabwa Umukozi wasezerewe ku kazi kubera impamvu z’uburwayi
Icyiciro cya gatatu cy’abakozi bemerewe guhabwa imperekeza,ni abahuye n’ikibazo cy’uburwayi.
Ubundi umukozi wese uhuye n’ikigazo cy’uburwayi ashobora guhabwa ikiruhuko kigufi cy’uburwayi kitarenza ibyumweru 2, cyangwa se ikiruhuko kirekire gishobora kugeza ku mezi atandatu.
Ku mukozi uri mu kiruhuko kirekire cy’uburwayi cyemejwe na muganga, itegeko riteganya ko yemerewe guhembwa umushahara we wuzuye mu gihe cy’amezi 3 ya mbere.
Iyo uburwayi bukomeje nyuma y’amezi atatu, itegeko rivuga ko adahemberwa amezi 3 akurikira aliko akaba akibarwa nk’umukozi.
Iyo umukozi akomeje kurwara nyuma y’ayo mezi 3,umukoresha yemerewe gusesa amasezerano y’umurimo hanyuma akamuha imperekeza.
Imperekeza zibarwa gute?
Nkuko ingingo ya 31 y’itegeko ry’umurimo ryo muli 2018 ribiteganya, umukozi wisanga muri kimwe mu byiciro 3 twavuze hejuru yemererwa imperekeza iyo yakoze byibuze amezi 12 akora ntaguhagarika, iyo mperekeza igomba kwishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 7 kuva igihe umukozi ahagarikiye akazi.
- Umukozi ufite uburambe buri munsi y’imyaka 5 mu kigo kimwe,ahabwa imperekeza idashobora kujya munsi y’inshuro 2 z’umushahara mpuzandango w’ukwezi.
- Ku mukozi ufite uburambe buri hagati y’imyaka 5 ni 10, ahabwa inshuro 3 z’umushahara mpuzandango w’ukwezi.
- Ku mukozi ufite uburambe buri hagati y’imyaka 10 nia 15, ahabwa inshuro 4 z’umushahara mpuzandango w’ukwezi.
- Ku mukozi ufite uburambe buri hagati y’imyaka 15 na 20, ahabwa inshuro 5 z’umushahara mpuzandango w’ukwezi.
- Ku mukozi ufite uburambe buri hagati y’imyaka 20 na 25, ahabwa inshuro 6 z’umushahara mpuzandango w’ukwezi.
- Ku mukozi ufite uburambe burenze imyaka 25, ahabwa inshuro 7 z’umushahara mpuzandango w’ukwezi nk’imperekeza.
Mu kubara umushahara mpuzandengo w’ukwezi, bafata igiteranyo cy’imishahara y’amezi 12 ya nyuma umukozi yakoze hatabariwemo amafaranga yahawe yo kumworohereza akazi, bakagabanya 12.
Waba Ufite Ikibazo Kigendanye n'Umurimo? UZUZA FORM MUNSI Tugufashe.
abarenga 700 bamaze gufashwa
Imperekeza ku bakozi ba leta bagengwa na sitati
Ku bakozi ba leta, bagengwa na sitati rusange y’abakozi ba leta, ingingo ya 83 y’itegeko rishyiraho sitati rusange y’abakozi ba leta igena ibishingirwaho n’uko imperekeza zitangwa kuli abo bakozi.
Ibyiciro by’abakozi ba leta bemererwa guhabwa imperekeza
- Umukozi wa leta ahabwa imperekeza iyo umwanya w’umurimo yari arimo ukuwe ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo.Aha ni nk’igihe habaye ivugurura ry’imirimo ya leta (restructuring).
- Undi mukozi wemererwa imperekeza ni uwisanze atujuje ibisabwa ku mwanya w’umurimo.
- Umukozi wa leta utagarutse mu kazi nyuma y’ikiruhuko kirekire cy’uburwayi nk’uko bivugwa mw’ itegeko rishyiraho sitati rusange y’abakozi ba leta, nawe yemerewe guhabwa imperekeza.
- Umukozi wa leta ahabwa imperekeza kandi mu gihe akuwe ku mwanya w’umurimo udapiganirwa.
Imperekeza ku bakozi ba leta zibarwa zite?
Uko imperekeza ku bakozi ba leta zibarwa ntabwo bitandukanye cyane n’ibyavuzwe hejuru ku bakozi bakorera ibigo byigenga.
Itandukaniro rihari ni Ku mukozi ufite uburambe buri hagati y’ imyaka 25 na 30 uhabwa inshuro 7 z’umushahara mpuzandango w’ukwezi nk’imperekeza.
Naho umukozi ufite uburambe burenze imyaka 30, ahabwa inshuro 10 z’umushahara mpuzandango w’ukwezi nk’imperekeza.
Ku mukozi wasezerewe kubera impamvu z’uburwayi, imperekeza ahabwa ntishobora kujya munsi y’inshuro 3 z’umushahara mbumbe w’ukwezi.