Gutambamira Imitungo y'uwo Muburana Izavamo ubwishyu
Hari igihe uwo muburana ashobora kwikuraho imitungo mbere y’uko urubanza rurangizwa. Wabigenza gute rero ngo uhagarike icyo gikorwa kitaraba.
Uwo muntu ashobora kuba ali uwo muburana urubanza rw’inshinjabyaha uregeramo indishyi,umukoresha wakwirukanye mu buryo bunyuranye n’amategeko,umupangayi wagiye atakwishyuye ibirarane by’ubukode cyangwa se uwo wagurije amafaranga hanyuma akakwambura.
Rero bigenda bite iyo waburanye neza uru rubanza ukarutsinda hanyuma urukiko rukemeza ko ugamba guhabwa indishyi z’ibyawe byangijwe cyangwa se kwishyurwa, aliko wajya kureba ugasanga uwo mwaburanaga nta mutungo n’umwe asigaranye umwanditseho, urubanza rurangizwa gute? ni izihe nzira wanyuramo ngo uburizemo igurishwa ry’iyo mitungo utezeho kuzabonaho ubwishyu? ibi nibyo tugiye kurebera hamwe.
Waba Ufite Ikibazo cyo Kwamburwa Imitungo,Kwimwa Indishyi n'Ibindi Bibazo Bitandukanye? UZUZA FORM TUGUFASHE
abarenga 700 bamaze gufashwa
Ubundi mu mategeko bavugako umuntu yabonye ubutabera bwuzuye iyo yaburanye, agatsinda hanyuma agahabwa n’ibyo yatsindiye.
Mu kwirinda rero ko wazahura n’ikibazo cy’uko uwo muburana yakwikuraho imitungo hanyuma ukazasigara amara masa, hari ibintu bibiri ushoobora gukora ngo utambamire iyo mitungo, kabone n’ubwo waba utari watsinda urubanza.
Iyo uwo muntu afite imitungo itimukanwa, aha twavuga nk’ubutaka,ishyamba,kandi ikibazo mufitanye kikaba gishingiye kuri iyo mitungo.
Urugero twatanga ni nk’aho mwaba mwaraguze ikibanza hanyuma ntaguhe mitasiyo,ushobora kwiyambaza ikigo cy’ubutaka hanyuma ugatambamira uwo mutungo nk’uko itegeko ry’ubutaka ribiteganya.
Aha gushyirishaho itambama bigomba gukorwa mbere y’uko utanga ikirego mu nkiko, cyangwa se ukimara gutanga ikirego wirinda ko uwo muburana yazabwikuraho mukiri kuburana.
Aha kandi twakwibutsa ko ubutaka burimo itambama nyirabwo adashobora kubugurisha cyangwa se kubutangaho ingwate.
Iyo uwo muburana afite imitungo aliko urubanza rukaba rudashingiye kuli iyo mitungo, aha twavuga nk’iyo wagurije umuntu amafaranga ntakwishyure cyangwa se hari ibyo yakwangirije, aha nimuburana ukamutsinda uzakenera kwishyuza kandi muli iyo mitungo niho hazava ubwishyu.
Mu kwirinda ko yakwikuraho iyo mitungo hanyuma ukazabura aho ukura ubwishyu, utanga ikindi kirego (ikirego cyihutirwa) gishamikiye ku kirego cy’ibanze, usaba umucamanza ko urukiko rwategeka ko imitungo y’uwo muburana yaba ifatiriwe mugihe mukiri kuburana. (aha bavuga ko imitungo iba ishinganishijwe)