Kugabana Imitungo Itanditse ku Bashakanye mu Gihe cya Divorce - Bigenda Bite?

Ubundi mu manza z’ubutane,urukiko rusuzuma ibintu by’ingenzi 3 aribyo impamvu z’ubutane, ibirebana n’abana iyo abaka gatanya babyaranye ndetse n’ibirebana n’imitungo. 

Mu kugabana rero hashingirwa ku buryo bw’imicungire y’umutungo abaka gatanya barahisemo mu gihe bajyaga kubana.
Aha twakwibutsa ku mu Rwanda hari uburyo bune bw’imicungire y’umutungo aribwo ivangamutungo rusange,umuhahano ,ivanguramutungo risesuye ndetse n’uburyo bw’imicungire ababana bombi bihitiyemo.

Imitungo itanditse ku bahisemo ivangamutungo rusange ndetse n'umuhahano

Muri gatanya,imitungo n’imyenda abashakanye bahuriyeho urukiko rurabibagabanya. Abaka gatanya bashobora kugabana iyo mitungo yabo ku bwumvikane cyangwa se bakagurisha hanyuma bakagabana amafaranga avuyemo.
Reka turebere hamwe igikorwa mu gihe hari indi mitungo abashakanye bafite ariko itabanditseho.

Aha twavuga nk’imitungo abashakanye bagiye gutandukana baguze aliko batarakora mitasiyo,imitungo abashakanye bazazungura (irage,umunani) mu miryango bakomokamo n’imitungo yimukanwa umwe mu bashakanye cyangwa se bombi baguze mu gihe bamaze gutandukana wenda buri umwe yibana ukwe aliko batarakora divorce.

Waba Ufite Ikibazo Kigendanye na GATANYA/DIVORCE? Uzuza Form Tugufashe.

abarenga 700 bamaze gufashwa

1. Bigenda bite ku mitungo baguze aliko batarakora mitasiyo (itarabandikwaho) ?

 Iyo  muri gatanya hari umutungo abashakanye baguze aliko batari bakorera mitasiyo kandi abashakanye bombi bakaba nta mpaka bawufiteho, umucamanza arawubagabanya mu buryo buri umwe abona 50% byawo.

Mu gihe aliko habonetse ikibazo cyangwa amakimbirane kuri uwo mutungo,twatanga urugero nk’igihe abashakanye bari bataratanga ikiguzi cyose cyo kuwugura, cyangwa se habonetse ikindi kibazo kivuye kuri nyir’ukugurisha, icyo gihe umucamanza asaba abashakanye ko babanza bagacyemura ikibazo uwo mutungo ufite, bakabona mitasiyo,umutungo ukabandikwaho hanyuma bakazabona kuwugabana ku bwumvikane bwabo cyangwa se urukiko rukawubagabanya.

Icyitonderwa: Iyo umwe mu bakoze gatanya bagatandukana burundu avumbuye ko uwo bari barashakanye yari afite indi mitungo aliko itaragaragajwe mu gihe cy’urubanza rwa gatanya, uwo yemerewe gutanga ikirego mu rukiko kugirango iyo mitungo nayo babashe kuyigabana.

Waba Ufite Ikibazo Kigendanye na GATANYA/DIVORCE? Uzuza Form Tugufashe.

abarenga 700 bamaze gufashwa

2. Bigenda bite ku mitungo itimukanwa umwe mu bashakanye azazungura aho akomoka ?

Ku mitungo umwe mu bagiye gukora divoruse afite iyo akomoka,yaba ari umunani,irage cyangwa umutungo azazungura aliko akaba atarayizungura burundu ngo imwandikweho, bikiri muli succession, nta kugabana bihaba kuko iyo mitungo iba icyanditse ku babyeye be.

3. Bigenda bite ku mitungo yimukanwa umwe mu bashakanye yaguze aliko nta mitasiyo irakorwa

Reka dutangire twibutsa ko amategeko agenga imitungo yimukanwa atandukanye n’agenga imitungo itimukanwa.
Ku mitungo yimukanwa, iyo ugura n’ugurisha bemeranyije igiciro ndetse ugura akishyura bagakora amasezerano y’ubugure, umutungo wimukanwa uba ubaye uw’uguze.
Iyo habaye divorce rero, uwo mutungo nawo abashakanye barawugabana.

Ibindi wamenya: Imperekeza ku mukozi wasezerewe ku kazi.